Ubuyobozi

Jay Godsall, Umuyobozi Mukuru

Jay Godsall niwe washinze Solar Ship kandi anayibereye Umuyobozi Mukuru. Ayoborana  Solar Ship ubuhanga n’ubushishozi uhereye  mu 2006 igihe yashingiye imizi. Jay yari mu bashinze Fio Corporation, ishirahamwe ryiyemeje guteza imbere ikoranabuhanga ryo gusuzuma indwara zandura hifashishije uturemangingo tw’ibinyabuzima, aho we ubwe yishakiye abakozi baryo ba mbere maze bafatanya kwegeranya igishoro cyo gutangiza cya $25M. Jay yaminuje by’umwihariko mu bumenyi bwo  gushinga no gutangiza amashyirahamwe mashyashya hamwe no gucunga imishinga. Ubuhanga buhanitse bwe mu kugabanya ibiciro, umwanya bitwara mu gushinga amashirahamwe, cyane cyane ashingiye aho iterambere rigeze, barabimwubahira haba muri Kanada no kw’isi hose.

John Hutchinson, Umuyobozi wa Tekiniki

John amaze imyaka igera kuri 30 akora mubijyanye no kwubaka no kubungabunga indege zikorera kure mu biturage hamwe n’ibijyanye no gutanga ingufu z’amashanyarazi. John afite uruhusha rwo gutwara indege z’ubwoko butandukanye. Abamuzi bemeza ko ari intangarugero kw’isi mu gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi no gukwiza hose ibikoresho by’iterambere rirabye. Mu mirimo yakoze nk’umuyobozi wa tekiniki muri Freeplay Energy, John yarebereye ibintu byose bifitanye isano no  gukora no gutunganya ibyuma n’ibicuruzwa. John yaminuje m’ubufundi, ugutunganya intwaro hamwe no mu mategeko muri kaminuza ya Capetown muri Afrika y’epfo.

Michel Rugema, Umuyobozi w’ibikorwa

Rugema amaze imyaka irenga 20 mu buyobozi bw’ibikorwa mu mashyirahamwe atandukanye. Iyi mirimo yayikoze mu miryango itandukanye uhereye kuri USAID muri Africa na Haiti, ukageza ku mashirahamwe agaburira abantu abarwa mu yakomeye y’inyenyeri eshanu i New York. Ikindi kandi ninawe washinze, arongera ayobora ishyirahamwe Archipel mu Burundi, ryishinzwe amahoteli n’amaresitora. Afite impamyabushobozi ihanitse-Masters mu icungamutungo yakuye muri Kaminuza ya Cornell, aho yanakoze ashinzwe ibikorwa by’ihoteli y’iyo Kaminuza. Afite kandi impamyabushobozi ya BSc yakuye muri Kaminuza ya Montréal.

Dr. Sébastien Fournier, Umuyobozi w’ibihingurwa

Dr. Sébastien ashinzwe ubushakashatsi no gushyiraho ingamba zatuma ibiciro bigabanuka hamwe kandi no guhangana n’imbogamizi zose zabangamira gucuruza ibyakozwe na Solar Ship. Mbere agishinzwe tekiniki muri Fio Corporation, yashoboye kubaka kandi arongera abonera urupapuro rw’uko bavumbuye mw’isi ubuhanga bwo gusuzuma indwara zandura bakoresheje ibinyabuzima ahantu hatari imigi. Afite ubunararibonye butandukanye buhera mu ikoreshwa ry’ibikoresho by’ubushakashatsi bukagera mu binyabuzima, akaba abukesha gukora mu mashirahamwe mpuzamakungu. Yabonye impamyabushobozi ihanitse-PhD mu bijyanye n’ibinyabuzima muri Kaminuza ya Toronto.