Indege

Solarship ni indege ikura igice c’ingufu zo kuguruka ku mwuka uhagije uri mu bice biyubatse. Ubushakashatsi bukataje mu byo gukora ibigendajuru, ubuhanga bwo guteranya, ubuhanga bugezweko mu guhanahana amakuru, amabatiri ahagije n’ibyuma by’akataraboneka bikurura imirasire y’izuba bikayihindura amashanyarazi; ibi byose bifatanyije, bituma inzozi zacu ziba impamo mu gukora indege za solarship. 

Mugukoresha ubwo bushobozi bwo gukora nk’indege zisanzwe n’inguvu zo kuguruka ziva ku mwuka uhagije, solarship ishobora gutwara ibintu bingana nk’ikamyo, n’ubwisanzure buhagije kurusha izindi ndege, kandi utirengagije ko nt wundi turushanwa mu kubikora neza. Uburyo iyi ndege ikoze, uko iba nini niko irushaho gutwara ibintu byinshi. 

Solar Ship irimo gukora ubwoko butatu bw’indege butandukanye: Caracal, Chui na Nanuq. Izi ndege zikorwa hashingiwe ku byifuzo bitandukanye by’abazikeneye.

Caracal

Niyo ndege yacu ntoya, yahawe izina rya Caracal kubera kuvuduka kwayo nka utw’ udusimba twitwa utuyabu tuboneka mu mashyamba ya Africa. Twe ubwacu tuyigereranya nka 4×4, usanga ariyo yonyine ifasha cyane mu kugenderana aho imihanda yabaye ingume. 

Caracal ni indege yizewe, solarship yayikoze kugirango ifashe mu koroshya ingendo za buri munsi, mu maperereza n’imicungire (ISR) y’ibirere bitandukanye. Yubatse kuburyo ishobora kuguruka cyangwa kugwa ku kibuga gito cyane nka icy’umupira w’amaguru; kumara igihe kinini mu kirere; kudakenera amavuta hamwe n’ubundi buhanga bworohereza cyane abayikoresha haba mu byerekeye ubucuruzi cyangwa ingendo zihariye.

Chui

Chui ni ijambo ry’igiswahili risobanura ingwe, inyamanswa izwiho umuvuduko, inguvu hamwe no kwirinda. Chui twe tuyigereranya nk’ikamyo umuntu yizera akoresha imisi yose mu gutwara ibintu mu buryo butandukanye kandi buhambaye.

Chui ni indege ya Solar Ship iringaniye, yakozwe kugirango ifashe gutwara imizigo hamwe no kurinda imipaka cyangwa gutara amakuru. Irangwa n’ubushobozi buhambaye mu kwitaza ngo iguruke hamwe no kwitegura igiye kugwa; ni indashyikirwa mu gukoresha amavuta make uyigereranije n’izindi ndege binganya ubushobozi, isaba ubushobozi n’ibikoresho bike mu kuyitunga, izwiho kumara igihe kinini mu kirere, kandi igashobora kugaburirwa n’imirasire y’izuba gusa cyangwa ikabifatanya n’ayandi masoko ntangangufu.

Nanuq

Inyamaswa yitwa ‘Nanuq’ iboneka ku mpera y’isi. Ni imwe mu nyamaswa z’inkazi zo kw’isi, nkuko izina ryayo mu rurimi rwa Inuktitut ribivuga: inyamaswa ikwiriye kwirindwa cyane. Nanuq tuyigereranya ku bwacu nk’ikamyo ya rukururana, imwe mu modoka zashimwe mu gutwara imizigo iremereye kw’isi yose.

Nanuq, indege ya Solar Ship iragutse cyane kuburyo yagenewe gutwara imizigo iremeye mu mpande zose z’isi. Ibiyiranga ni ubuhanga buhebuje yakoranywe bwo kwitaza mu kuguruka hamwe no mu kwarara igaruka hasi, ni indashyikirwa mu gukoresha amavuta make uyigereranije n’izindi ndege binganya ubushobozi, isaba ubushobozi n’ibikoresho bike mu kuyitunga, izwiho kumara igihe kinini mu kirere, kandi igashobora kugaburirwa n’imirasire y’izuba gusa cyangwa ikiabifatanya n’ayandi masoko ntangangufu.

Caracal* Chui* Nanuq*
Uburemere 200-1 000 kg 3 000-15 000 kg 20 000-100 000 kg
Intera indege ihagurukiraho (Uburemere bw’imizigo ntarengwa) 100 m 200 m 600 m
Intera indege ihagurukiraho 40 m 50 m 200 m
Intera indege igwiraho 40 m 50 m 200 m
Umuvuduko ntarengwa 70 kph 100 kph 120 kph
Umuvuduko ngenderwaho 1 000 km 3 000 km Nta mbibe

*Ibyo twagaragaje ni ibyibanze kandi bishobora guhinduka 

Abaterankunga bacu

Zenair_logo_web

SolidWorks_logo_web

Cad_Microsolutions_web

rotec_logo_web